Izi Quran nto zibarirwa mu magana zashyizwe ku birahuri by’imodoka zari ziparitse mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Ababiligi, Belga.
Ibi bitabo kandi byoherejwe mu dusanduku twakirirwamo ubutumwa [mailbox] no mu nsengero z’Abayahudi [synagogue].
Hari amakuru avuga ko Abayisilamu ari bo bashyize ibi bitabo kuri izi modoka nyuma yo gusenga, ndetse bamwe bavuga ko ari igikorwa cyiza ariko hari n’abandi zabangamiye.
Abaturage babangamiwe n’iki gikorwa mu bice irimo Droixhe, Coronmeuse, Bressoux, Longdoz, Outremeuse, batabaje Polisi.
Amashusho ya Camera z’umutekano yagaragaje abantu babiri bashyiraga Quran ku modoka. Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko batigeze bakora ibikorwa by’ubugome.
Imodoka byagaragaye ko yifashishijwe mu gukwirakwiza Quran, yagaragaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Mata, ijya mu Budage.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!