00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Urujijo kuri Quran nyinshi zashyizwe ku modoka no mu nsengero

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Polisi yo mu mujyi wa Liège mu Bubiligi yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu imodoka nyinshi zari ziparitse zashyizweho ibitabo bitagatifu by’idini ya Isilamu (Quran).

Izi Quran nto zibarirwa mu magana zashyizwe ku birahuri by’imodoka zari ziparitse mu bice bitandukanye by’uyu mujyi, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Ababiligi, Belga.

Ibi bitabo kandi byoherejwe mu dusanduku twakirirwamo ubutumwa [mailbox] no mu nsengero z’Abayahudi [synagogue].

Hari amakuru avuga ko Abayisilamu ari bo bashyize ibi bitabo kuri izi modoka nyuma yo gusenga, ndetse bamwe bavuga ko ari igikorwa cyiza ariko hari n’abandi zabangamiye.

Abaturage babangamiwe n’iki gikorwa mu bice irimo Droixhe, Coronmeuse, Bressoux, Longdoz, Outremeuse, batabaje Polisi.

Amashusho ya Camera z’umutekano yagaragaje abantu babiri bashyiraga Quran ku modoka. Ubusesenguzi bwakozwe bwagaragaje ko batigeze bakora ibikorwa by’ubugome.
Imodoka byagaragaye ko yifashishijwe mu gukwirakwiza Quran, yagaragaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Mata, ijya mu Budage.

Izi Kuran zagaragaye imbere ku birahuri by'imodoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .