Mu 2022 u Bubiligi bwakuye uburaya mu byaha bihanwa n’amategeko, bituma ababukora barengerwa n’amategeko nk’abakora indi myuga yose.
Sophie ufite abana batanu yabwiye BBC ati “ni amahirwe kuri twebwe gutangira gufatwa nk’abantu.”
Perezida w’Ihuriro ry’Abakora uburaya mu Bubiligi, Victoria yavuze ko iyo umurimo ukora utemewe n’amategeko nta mategeko ashobora kukurengera aba ahari.
Uyu mugore yavuze ko mbere y’izi mpinduka yigeze gufatwa ku ngufu agiye kuregera polisi ntibyagira icyo bitanga, umupolisi amubwira ko “ukora uburaya bidashoboka ko yafatwa ku ngufu.”
Iri tegeko kandi ritegeka abakoresha gushyira ikoranabuhanga ry’impuruza aho bakorera (alarm button) no kudaha akazi abantu bahamijwe ibyaha.
Kris Reekmans ufite inyubako ikorerwamo ibikorwa bya massage yagaragaje ko itegeko ryashyizweho ari ingenzi akizera ko “abakoresha batiyubaha bakomanyirijwe.”
Abakora uburaya bo bahamya ko ubu bafite uburenganzira bwo guhakanira umukiliya cyangwa gutabaza ku bikorwa bakorewe bitabanyuze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!