Twihugure: Ni ryari ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha bushobora gusaka umuntu mu rugo rwe n’aho akorera?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Benshi mu banyarwanda bitewe n’ubumenyi buke ku mategeko, hari igihe usanga bari mu mpaka ku mbuga nkoranyambaga bibaza byinshi baba badasobanukiwe. Muri iyi nkuru tugiye guhugura abantu ibijyanye n’itegeko ryo gusaka.

Mu kwihugura kuri iri tegeko twiyambaje itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha kugira ngo tubashe kumenya igihe umuntu asakwa n’inzego zibishinzwe.

Mu ngingo ya 55 y’iri tegeko bagaragaza neza igihe umuntu asakwa n’inzego zishinzwe umutekano cyangwa iz’ubugenzacyaha.

Umugenzacyaha mu gihe asanga ibimenyetso akeneye bigizwe n’impapuro, inyandiko n’ibindi bintu bibitswe n’ukekwaho icyaha cyangwa se undi wese, ashobora kujya gusaka aho biherereye yitwaje uruhushya rwo gusaka ahabwa n’Ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha ushinzwe gutegura dosiye y’urubanza ashobora nawe kujya gusaka aho icyaha cyakorewe cyangwa ahandi hantu hose hashobora kuboneka ibimenyetso byatuma ukuri kujya ahagaragara.

Umushinjacyaha ashobora gushinga iyo mirimo Umugenzacyaha. Iyo ari ukujya mu rugo, iyo mirimo ntishobora gukorwa mbere ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na nyuma ya saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.

Icyakora, iyo ukekwaho icyaha afatiwe mu cyuho cyangwa asa n’uwagifatiwemo, ibijyanye no kwitwaza uruhushya rw’isaka ku mugenzacyaha cyangwa kubahiriza amasaha y’isaka bishobora kutubahirizwa. Buri gihe isaka rikorwa hari abahagarariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bw’aho icyo gikorwa kibera.

Gusaka bikorwa imbere y’ukekwaho icyaha cyangwa se bene urugo. Iyo badahari ntibibuza isakwa gukorwa.

Iyo Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha agomba gukora isaka mu biro by’umuntu ukora umwuga wihariye, arikora hari usakwa cyangwa uwo yahaye uburenganzira bwo kumuhagararira. Icyakora, iyo usakwa adahari kandi ntawe yahaye uburenganzira bwo kumuhagararira, nta kibuza isaka gukorwa.

Iyo usakwa afite urugaga abarizwamo, iryo sakwa rikorwa hari uhagarariye urwo rugaga. Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha umaze gukora isaka akora inyandiko mvugo y’isaka.

Sobanukirwa igihe inzego z’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha zishobora gusaka umuntu mu rugo rwe n’aho akorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .