Perezida Trump yahaswe ibibazo n’abanyamakuru ahita ahagarika ikiganiro bagiranaga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahaswe ibibazo n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, biramurakaza ahita ahagarika ikiganiro bagiranaga.

Icyo kiganiro cyaberaga mu busitani bw’ibiro bya Perezida (Rose Garden) cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye bashinzwe gutara inkuru zo muri White House.

Ikiganiro cyahagaritswe ubwo yari amaze kubazwa n’umunyamakuru Weijia Jiang wa CBS, impamvu Amerika ishishikajwe no kwigamba kuza imbere mu gupima abantu benshi coronavirus, aho guhangayikishwa n’abagera ku bihumbi 80 icyo cyorezo kimaze guhitana.

Weijia Jiang ni umunyamerika wavukiye mu Bushinwa, ariko aza kwimukira muri Amerika ubwo yari afite imyaka ibiri.

Mu burakari bwinshi, Trump yamusubije ati “Ndakeka icyo kibazo wari ukwiriye kukibaza u Bushinwa. Wimbaza, genda ubaze u Bushinwa, sibyo?”

Trump yahise ashaka gukomeza ngo afate ikibazo cya Kaitlan Collins wa CNN, ariko Jiang akomeza gutsimbarara amubaza ikindi kibazo.

Ati “Nyakubahwa kuki umbwiye gutyo?” Trump ahita amusubiza ati “Ni wowe mbwira ariko si wowe gusa by’umwihariko, ndabwira buri wese ubaza ibibazo biteye ishozi.”

Collins wa CNN yahise yegera indangururamajwi ngo abaze ibibazo bye, ariko Trump aramurogoya avuga ko ikiganiro bari bafite kirangiriye aho.

Collins yahise abaza ati “Ariko wari wantunze urutoki ngo mvuge”, Trump aramusubiza ati “Nibyo naguhaye umwanya ariko ntiwigeze ubaza.”

Trump yahise akomeza asoza ikiganiro ati “Bagore namwe bagabo, mwakoze cyane” ahita abatera umugongo aragenda.

Imyitwarire ya Trump muri icyo kiganiro yanenzwe cyane, bamwe bavuga ko idakwiriye umuntu nka Perezida.

Senateri Bernie Sanders yamunenze, avuga ko ari umuntu uhora yumva ko icyubahiro cye kigomba gutesha agaciro abandi.

CNN yatangaje ko hari n’abavuze ko amagambo Trump yabwiye Jiang ari irondaruhu kuko akomoka mu Bushinwa. Si ubwa mbere Jiang yibasirwa mu biro bya Perezida wa Amerika, kuko no muri Werurwe yavuze ko hari umukozi muri ibyo biro wamwibasiye amushinja kuba umwe mu bateje Coronavirus.

Hari abandi bavuze ko Trump muri kamere ye asuzugura abagore, ko bikunze kumubaho gutesha agaciro abanyamakuru b’abagore iyo bamubajije ibibazo.

Imyitwarire ya Trump muri icyo kiganiro yanenzwe cyane, bamwe bavuga ko idakwiriye umuntu nka Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .