00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Temarigwe yigambye kurya ibilo 30 by’umuceri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Temarigwe Ablal w’imyaka 68 wamenyekanye mu bihe byashize mu marushanwa yo kurya ibiryo byinshi, yigambye ko ubushobozi bw’igifu cye bwiyongereye kuko ibilo 30 by’umuceri utetse ari iyanga mu nda ye.

Temarigwe utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, yavuze ko kuri ubu kugira ngo yumve mu nda hajemo agacucu, akenera ibiro 30 by’umuceri n’amaguru abiri y’inka akanarenzaho amakaziya abiri ya Fanta ku munsi.

Yabwiye IGIHE ko nubwo imyaka iri kugenda imubana myinshi, ingano y’ibiryo yaryaga yiyongereye cyane ugereranije no mu myaka ishize

Ati “ Nawe urabizi ko nta mukinnyi w’umupira uwukinira mu ruganiriro iwe nanjye rero ibiryo byinshi mbirya iyo ndi mu marushanwa ariko mu rugo ndya nk’ibisanzwe uduteremusi dutatu tw’igikoma n’ikilo cy’inyama n’icy’umuceri gusa.”

Temarigwe yavuze ko ibijyanye no kwitabira amarushanwa yo kurya ibiryo byinshi, yatangiye kubyitabira kera akiri muto.

Ati “ Muri icyo gihe naryaga ibiro bitarenze bitanu by’umuceri n’ibiro nka bitanu by’inyama. Byakomeje kugenda byiyongera buhoro buhoro ku buryo uko imyaka yegeraga hejuru nanjye ingano y’ibyo ndya yagendaga yiyongera ngera ku biro 15 by’umuceri.”

Yakomeje agira ati “ Ubu mbasha kurya ibiro 30 by’umuceri n’amatako abiri y’inka na fanta 48 ariko zo nywa izivanze zirimo na za tonic.”

Buri mpera z’icyumweru, Temarigwe ajya kwitoreza kurya ibiryo byinshi mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwitegura irushanwa mpuzamahanga afite mu mwaka utaha wa 2022.

Inkuru bijyanye: Kigali: Temarigwe yariye ibiro 20 by’umuceri kuri Eid-al-Fitr avuga ko ari mu myitozo

Temarigwe yemeza ko ubu afite ubushobozi bwo kurya ibilo 30 by'amuceri n'amaguru abiri y'inka
Temarigwe ngo amaze iminsi mu myitozo kubera amarushanwa ateganya kwitabira umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .