00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umushinwa yishe mugenzi we bapfa umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 June 2022 saa 10:48
Yasuwe :

Inzego z’umutekano muri Tanzania zatangiye guhiga Zheng Lingyao ukomoka mu Bushinwa kubera ko zimukekaho kwica Fu Nannan, mugenzi we bakomokaga mu gihugu kimwe amurashe nyuma yo kugirana amakimbirane yaturutse ku mugore.

Amakuru atangwa na Polisi yo muri iki gihugu avuga ko iyi nsanganya yabaye kuwa Gatandatu, mu gace ka Ilala mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uru rwego rukomeza ruvuga ko kuri uwo munsi aribwo Lingyao yagiye muri aka gace ka Ilala, aho Nannan yari asanzwe atuye aramurasa arapfa.

Uyu mugabo ngo yakomereje mu rugo rw’umugore witwa Nie Mnqin ari nawe yapfaga na mugenzi we nawe amurasa mu nda gusa ku bw’amahirwe ntiyapfa ubu akaba ari kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bo muri ako gace avuga ko aba bagabo bombi bakundaga Nie Mnqin, ari nabyo byabaye intandaro y’ubushyamirane no kutumvikana byatumye umwe arasa mugenzi we.

Polisi ya Tanzania yatangaje ko ikomeje iperereza ndetse n’ibikorwa byo gushakisha Zheng Lingyao kugira ngo akurikiranwe.

Inzego z'umutekano muri Tanzania zatangiye gushakisha uyu Mushinwa ukekwaho kurasa mugenzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .