00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Perezida Suluhu yasabye ko abapolisi bafite umubyibuho ukabije basubira ku ikosi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 August 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yategetse abapolisi bafite umubyiho ukabije gusubira ku myitozo bakagabanya ibilo.

Yabitangarije mu muhango wo gusoza imyitozo y’abapolisi mu mujyi wa Tanga, uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.

Suluhu yavuze ko bidashoboka ko umupolisi ashyira mu bikorwa inshingano ze, mu gihe afite umubyibuho ukabije.

Ati "Ubwo nitegerezaga akarasisi, nabonye bamwe mu bari bayoboye harimo abafite inda nini. Rwose inda nini nazibonye. Ntabwo dukwiriye kugira abapolisi bafite inda nini."

Perezida Suluhu yasabye ko abo bapolisi bafite umubyibuho ukabije basubira mu myitozo, bakagabanya ibilo.

Ati "Bakwiriye kugaruka hano mu myitozo bakabafasha kuzigabanya kugira ngo babashe gukora akazi kabo neza."

Aya magambo ya Suluhu aje nyuma y’amezi abiri yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Simon Sirro, akamwohereza nka ambasaderi muri Zimbabwe.

Perezida Samia yasabye abapolisi babyibushye cyane gusubira ku ikosi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .