Ibi Perezida Magufuli yabigarutseho ku wa 9 Ukuboza nyuma yo kurahiza Abaminisitiri bashya 22 n’ababungirije 21 bazafatanya na we kuyobora Tanzania muri manda ya kabiri aherutse gutsindira.
Nyuma yo kwakira indahiro zabo, Perezida Magufuli utajya ukunda kuripfana yabasabye kwirinda icyo yise ‘uburwayi budasanzwe’ butuma abakozi ba Leta bashyira hanze amabanga yayo binyuze kuri WhatsApp anabasaba kwirinda kwifata selfie igihe bari mu kazi’
Yagize ati «Muri guverinoma ubu hari uburwayi budasanzwe, aho ndetse n’amatangazo ashyirwa mu matsinda abantu bahuriyemo kuri WhatsApp. Amwe mu matangazo y’amabanga ari gushyirwa hanze. Mureke twubahirize indahiro zacu. »
Mu Ukwakira nibwo John Magufuli yatorewe kuyobora Tanzania muri manda ye ya kabiri yikurikiranya atsinze ku majwi angana na 84%, yari amaze iminsi ari mu bikorwa byo gushyiraho abayobozi batandukanye bazamufasha kuyobora iki gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!