00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Ikigo cy’ubwishingizi cyishyuriye abarwayi barimo abagabo biswe ko ’babyaye babazwe’

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 April 2022 saa 05:52
Yasuwe :

Ikigega cy’ubwishingizi muri Tanzania (NHIF), biravugwa ko cyishyuye fagitire z’agahomamunwa zatanzwe n’ibitaro, aho ziriho ko abagabo babyaye babazwe abandi bakabyara bisanzwe.

Umugenzuzi Mukuru yahishuye iyi raporo kuwa Kabiri w’iki cyumweru mu murwa mukuru Dodoma. Yerekana ko abagabo 731 ari bo bagaragara muri aya manyanga.

Muri iyi raporo ya 2020-2021 handitsemo ko ’ibitaro n’amavuriro byabeshye bikishyurwa $6,211 ni ukuvuga Tsh14,409,200. Hari kandi amafaranga yishyujwe biza kuvumburwa ko ibitaro byandikaga ko abagabo 56 babyaye babazwe cyangwa mu buryo busanzwe kugira ngo byishyurwe menshi’.

Hari kandi aho ibitaro n’amavuriro byanditse ko hari abantu 444 bakorewe ibizamini by’amaraso inshuro zirenze ebyiri ku munsi, aho bamwe babikorerwaga buri minota 30 mu ivuriro rimwe.

Akandi gahomamunwa ni uko hari abo ibitaro n’amavuriro byerekanye ko bahawe amadarubindi inshuro zirenze imwe kandi itegeko rivuga ko iyi serivisi itangwa rimwe mu mwaka.

Hari kandi ubusabe 7556 bwo kwishyuza bufite agaciro ka $29,785 bwakozwe n’ibitaro n’amavuriro ariko amazina ariho akaba adahuye n’ari ku makarita y’abanyamuryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .