Bafashwe amashusho basambanira muri hotel imbere y’ahaberaga igiterane cy’iyobokamana

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Umugabo n’umugore bo muri Taipei, Umurwa Mukuru wa Taiwan ku Cyumweru gishize bafashwe amashusho basambanira mu cyumba cya hotel amatara yaka, imbere ya hotel hateraniye ibihumbi by’abaturage bari bagiye mu rugendo nyobokamana.

Abo bantu basambaniye mu igorofa ya cumi ya hotel ku buryo abari bari hasi imbere ya hotel babirebaga imbonankubone kuko bari babyitegeye.

Abari baje mu rugendo nyobokamana nabo babaye nk’abasakiwe, begura telefone zabo batangira gufotora.

Abo baturage bari bateraniye imbere y’iyo hotel bizihiza imyaka 165 ishize umwami Qing Shan avutse. Ni ibirori biba buri mwaka basaba Imana kubakiza umwaku n’ibindi bibi.

Byarakaje bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori, baravuga bati “Ibi birakabije. Ntabwo byubahisha Imana zacu, bafashe ahantu hatagatifu bahahindura aho gusambanira.”

Bimaze kurenga abari bitabiriye ibirori, bahamagaje polisi ngo igire icyo ikora. Polisi yabujije abo baturage gukomeza gufata amashusho kuko binyuranye n’amategeko ahana ibyaha by’urukozasoni.

Polisi yijeje ko umwirondoro w’abo basambaniraga muri hotel uzashakishwa bakazagezwa imbere y’amategeko.

Bafashwe amashusho bari mu cyumba cya hotel bakoreramo imibonano mpuzabitsina hanze hari imbaga y'abantu bari mu birori nyobokamana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .