Mu gihe Minisitiri w’Intebe Su Tseng Chang yagombaga kugeza ijambo ku badepite, abo muri KMT barasakuje, bavuza amafirimbi ari nako bazunguza ibitambaro. Abadepite ba DPP babyivanzemo ngo bagenzi babo batuze, bibyara intambara bararwana. Imirwano irangiye, mu cyumba cy’inteko hagaragaye inyama z’ingurube n’ibyapa byashwanyaguritse binyanyagiye hasi.
Ishyaka KMT rimaze iminsi ryamagana umwanzuro wa Leta wo gukomorera inyama z’ingurube zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Inyama z’ingurube zo muri Amerika zari zarahagaritswe kubera ko ingurube zabo bazigaburira ibiribwa bizwi nka ractopamine bituma ibinure bigabanyuka. Mu bihugu byinshi by’i Burayi no mu Bushinwa ntabwo inyama z’inyamaswa zagaburiwe ibyo biribwa zemewe.
Abatavuga rumwe na Leta muri Taiwan bavuze ko badashobora kwemera ko ubuzima bw’abaturage bujya mu kaga.
Leta yo ibona ko gukuraho ako kato kari karahawe inyama z’ingurube zo muri Amerika, ari intambwe nziza igamije gutsura umubano mu by’ubucuruzi n’icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!