Uku guhindura amazina kw’ibihugu bimwe na bimwe byagiye biterwa n’impamvu zirimo gushaka gusibanganya amateka y’abakoloni, korohereza ababigana n’abifuza kubimenyaho byinshi.
Zimbabwe
Mbere y’uko iki gihugu kibona ubwigenge mu 1980 ntabwo cyitwaga Zimbabwe nk’uko bimeze ubu ahubwo cyari kizwi nka Rhodesia, Umurwa Mukuru wacyo ari Salisbury aho kuba Harare.
Nyuma yo kubona ubwigenge iki gihugu cyahisemo kureka aya mazina, ahubwo cyitwa Zimbabwe mu rwego rwo guha icyubahiro umujyi wa kera wabaga muri iki gihugu witwa ‘Great Zimbabwe’.
Muri iki gihe nibwo kandi umurwa mukuru wafashe izina Harare ndetse n’indi mijyi itandukanye n’imihanda byo muri iki gihugu bigenda bihindurirwa amazina.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Iki gihugu kinini mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kiri mu byahinduye amazina inshuro nyinshi kuko hagati ya 1885 na 1908 cyari kizwi nka ‘Congo Free State’ cyangwa se Congo Mbiligi.
Mu 1960 nyuma y’ubwigenge cyaje guhindura izina cyitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa mu 1971 iri zina naryo ryaje guhindurwa cyitwa Repubulika ya Zaire mbere y’uko mu 1997 cyongera guhindura kigasubira kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Swaziland
Mu 2018 ubwo Swaziland yizihizaga imyaka 50 yari ishize ibonye ubwigenge nyuma yo kumara igihe kinini ikoronizwa n’Abongereza, umwami Mswati III yatangaje ko iki gihugu kiri mu bito ku Isi cyahinduye izina. Yavuze ko guhera iki gihe kizajya cyitwa Ubwami bwa eSwatini aho kuba Swaziland.
Yavuze ko impamvu yakoze ibi ari uguhanagura amateka y’abakoloni kandi bikazafasha abanyamahanga benshi bajyaga bakitiranya na Switzerland. Kugeza ubu iki gihugu nicyo gifite umwihariko wo kuba gitangiza n’inyuguti nto.

Myanmar
Mu 1989 Guverinoma ya Gisirikare yari iriho muri iki gihugu yafashe umwanzuro wo kucyaka izina rya ‘Burma’ cyari gifite ahubwo gifata iri rishya rya Myanmar. Izi mpinduka zatewe n’uko amoko atandukanye muri iki gihe yari amaze imyaka myinshi agaragaza koigihugu cyitirirwa ubwoko bumwe bw’abagituye bazwi nka Aba-Burmans kandi gituwe n’agera kuri 135.
Izi mpinduka zajyanye no guhindura amazina y’utundi duce nk’akitwaga Rangoon gahinduka Yangon akitwaga Irrawaddy gahinduka Ayeyarwady.
Sri Lanka
Mu 1505 ubwo Abanya- Portugal bavumburaga iki gihugu, bagihaye izina rya Ceylon gusa nyuma yo kubona ubwigenge mu 1948 Guverinoma y’iki kirwa yaje gufata umwanzuro wo guhindura iri zina, guhera icyo gihe gitangira kwitwa Sri Lanka.
Mu 2011 ubuyobozi bwa Sri Lanka bwaje gufata umwanzuro wo guhindura inyandiko zose zagaragaragamo izina ‘Ceylon’.
Mu bigo byahinduriwe amazina iki gihe harimo nka Banki Nkuru y’igihugu yari izwi nka ‘Bank of Ceylon’ n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi muri iki gihugu cyari kizwi nka ‘Ceylon Electricity Board’.

Cambodia
Cambodia ni kimwe mu bihugu byahinduye amazina inshuro nyinshi. Hagati ya 1953 na 1970 nk’Ubwami bwa Cambodia nyuma kiza guhinduka Repubulika ya Khmer, hagati ya 1975 na 1979 ubwo cyari kiyobowe n’aba-communiste cyaje kuva kuri iri zina gifata ‘Democratic Kampuchea’ nyuma y’ubuyobozi bwashyizweho bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye.
Iki gihugu cyaje kongera guhindura izina cyitwa ‘State of Cambodia’ gusa nyuma yo gusubizaho ubutegetsi bwa cyami mu 1993 cyaje kongera kwitwa ‘Ubwami bwa Cambodia’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!