Ku wa 18 Ukuboza nibwo iyi modoka yakoze urugendo rwamaze amasaha 11, iminota 52 n’amasegonda umunani. Ni urugendo rwari rurimo n’iminota 14 iyi modoka yahagaze kubera ikibazo cya batiri yari igigze.
Ni bwo bwa mbere imodoka ikoresha imirasire y’izuba yari ikoze urugendo rurerure rungana gutyo isiganwa mu masaha make nk’ayo.
Iyi modoka ifite batiri na panneaux solaire hejuru ku gisenge cyayo. Yakoraga urugendo rw’ibilometero nibura 85 ku isaha. Ni imodoka yakozwe n’Umunyeshuri, ipima ibilo 500.
Kugira ngo igire ubu buremere bwo hasi, abahanga bayikoze, bakuyemo ibintu bimwe na bimwe bigaragara mu modoka zisanzwe. Urugero ni nka Airbag n’ikoranabuhanga ritanga ubukonje.
Sunswift 7 yaciye agahigo ubwo yagendaga mu kigo cy’Abanya-Australia gikora ubushakashatsi ku modoka, kiri mu gace ka Wensleydale mu Mujyi wa Victoria. Umuvuduko yakoresheje, watumye iba imodoka ya mbere ikoresha imirasire y’izuba ivudutse bidasanzwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!