Suède: Umudugudu washinzwe mu 1700 washyizwe ku isoko kuri miliyoni 7 z’amadolari

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Gicurasi 2020 saa 01:28
Yasuwe :
0 0

Umudugudu wa Sätra Brunn wo muri Suède washyizwe ku isoko ugurishwa miliyoni 7.3 z’amadolari nyuma y’imyaka isaga 300 ushinzwe.

Ku rubuga rwa Christie’s International, sosiyete igurishirizwaho inzu mu mwanya ugurishirizwamo uwo mudugudu haranditse ngo ‘kuki wagura inzu imwe kandi ufite ubushobozi bwo kugura umudugudu wose?”

Uyu mudugudu uherereye mu mujyi wa Sala. Wubatswe mu 1700 ubwo umuganga umwe yahaguraga hari iriba ry’amazi. Nyuma yo kuhubaka ibitaro, urusengero n’ubwogero, uwo muganga yaje kuhagurisha mu 1740.

Ni agace gakunze kwifashishwa n’abashaka kuruhuka. Ni agace karimo ibikorwa remezo, amashuri, hoteli na za restaurants ndetse n’uruganda rwenga inzoga n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Uyu mudugudu uzatezwa cyamunara binyuze mu ipiganwa, abashaka kugura bakaba basabwe kohereza amabaruwa yabo bitarenze kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi.

Uyu mudugudu wubatswe mu mwaka wa 1700 uri kugurishwa miliyoni 7.3 z'amadolari
Aka gace gasanzwe gakoreshwa n'abashaka kuhakorera inama, ubukwe n'ibindi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .