00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Ikigo cyemereye abakozi kujya bikinisha kugira ngo batange umusaruro

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Ikigo cyo muri Suède gitunganya filime z’urukozasoni, Erika Lust Films cyashyiriyeho abakozi bacyo ahantu ho kujya kwikinishiriza mu gihe cy’akaruhuko, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gutanga umusaruro.

7sur7 dukesha iyi nkuru, yatangaje ko guhera muri Gicurasi umwaka ushize abakozi b’iyi sosiyete bashyiriweho ahantu hihariye ho kwikinishiriza.

Mu bakozi 36 iki kigo gifite, buri munsi umwe aba yemerewe iminota 30 yo kujya kwikinisha kugira ngo atange umusaruro.

Erika Lust uyobora iyo sosiyete, yavuze ko byatanze umusaruro nyuma yo gushyiraho ahantu abakozi bajya bakinisha.

Ati “Nkurikirana abakozi banje, iyo bameze neza bakora ibitangaza. Kubera ko nari nzi ko nta kindi kintu cyabafasha kumererwe neza, nashyizeho ahantu bashobora kujya bakinisha, bakarangiza.”

Mu korohereza abakozi, Erika Lust Films buri munsi ibikoresho by’ubuntu bibafasha kwikinisha.

Buri munsi abakozi ba Erika Lust Films bahabwa iminota 30 yo kwikinisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .