00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède: Ikigo cyahamagariye abakozi bacyo kwikinisha mu kanya k’ikiruhuko

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 11:16
Yasuwe :

Iyo havuzwe igikorwa cyo kwikinisha, abenshi babyamaganira kure bakagaragaza ko ari kibi cyane bigahumira ku mirari kumva abantu bagikoreramo no mu biro by’aho bakora.

Ikigo cyitwa Erika Lust Films cyahamagariye abakozi bacyo bagera kuri 36 kujya bakora iki gikorwa mu gihe babonye akaruhuko kuko ngo ari uburyo bwiza buzajya bubafasha kwiyumva neza bagatanga umusaruro ushimishije mu kazi kabo.

Ubusanzwe biramenyerewe ko kugira ngo ikigo runaka kibashe gutera imbere bigirwamo uruhare n’abakozi bacyo bitewe n’ubumenyi, umurava n’ubwitange bagira mu nshingano bahabwa umunsi ku munsi.

Ibi ni byo byateye iki kigo cyo muri Suède kizwiho gutunganya filimi z’urukozasoni, guhamagarira abakozi bacyo kujya bikinisha uhereye muri Gicurasi uyu mwaka.

Aba bakozi uko ari 36, bemererwa iminota igera kuri 30 buri munsi yo kuba bakwikinisha aho umuyobozi wacyo cyanitiriwe witwa Erika Lust, yamaze kubaka ahantu hagenewe gukora icyo gikorwa ashimangira ko gifasha abakozi kuzamura umusaruro w’ibyo bakora.

Mu magambo ye, Erika Lust yagize ati “Mpa agaciro abakozi banjye kandi nzi ko iyo biyumva neza, babasha gukora akazi neza. Rero kubera nzi ko nta kindi cyabafasha kwiyumva batyo, nabubakiye ahantu h’ibanga bazajya bisunga igihe bashaka kwikinisha bisanzuye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .