00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sri Lanka: Abaturage bigaragambije baruhukira mu gikoni cyo kwa Perezida

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 July 2022 saa 02:47
Yasuwe :

Abaturage bo muri Sri Lanka bigaragambije bamagana ubuyobozi bw’igihugu cyabo, kugeza n’aho bagiye mu rugo rw’umukuru w’igihugu bakaruhukira mu gikoni cye, bakigabanya ibiribwa bahasanze.

Imyigaragambyo ifashe umurego nyuma y’aho muri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, yatangaje ko igihugu cye kiremerewe n’amadeni ku buryo kidashobora kwishyura ayo cyafashe.

Ubukene mu gihugu ubu buranuma, kubona ibyo kurya ni ikigeragezo, imiti yarabuze, ibikomoka kuri peteroli nabyo ni uko.

Sri Lanka yatangiye ibiganiro n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, bigamije kureba uburyo iki kibazo cyakemuka. Ni igihugu ubusanzwe gituwe n’abaturage miliyoni 22 ariko bose bari kwicira isazi mu maso.

Abaturage batishimiye ibiri kuba mu gihugu, bakoze imyigaragambyo bamagana ubuyobozi bw’igihugu cyabo by’umwihariko basaba Perezida Gotabaya Rajapaksa kwegura.

Bageze mu rugo rwe abashinzwe umutekano bafata umwanzuro wo kumuhungisha kugira ngo atagirirwa nabi.

Bakigera mu rugo rwe, bamwe baruhukiye mu gikoni cye, bigabanya ibiryo, abandi bajya mu biro, mu buriro, hose barahajagajaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .