Iyi sosiyete izafatanya n’ibigo bibiri byo mu Bushinwa kubaka ikiraro cy’ibilometero 37, ku bufutanye bwa Leta n’abikorera nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Umujyi wa Lagos, Jubril Gawat.
Amakuru avuga ko iki kiraro nicyubakwa uko biteganyijwe kizaba ari cyo kirerekire muri Afurika. Biteganyijwe ko kizubakwaho imihanda inyuranamo icyenda yo ku muvuduvuko wa kilometero 120 ku isaha.
Iki kiraro kizaba gihuza Ikirwa cya Logos kizwi nka Marina n’imijyi nka Lekki, Langbasa na Baiyeku, kigakomeza kikarenga amazi ya ‘Lagos Lagoo’ kikagera no mu gace ka Itamaga mu Mujyi wa Ikorodu.
Guverineri wa Lagos, Babajide Sanwo-Olu, yatangaje ko iki kiraro kigiye kubakwa cyitezweho koroshya ubwikorezi muri uyu mujyi.
Mota-Engil iri mu bufatanye na China Communication n’ ikigo cy’ubwubatsi cya ‘Construction Corporation’ bahatanye n’Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe imihanda n’ibiraro ‘China Road and Bridge Corparation’, mu mpera z’uyu mwaka nibwo hazatangazwa uwegukanye iri soko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!