Sobanukirwa ikimenyetso cy’ikiganza gikomeje kwibazwaho na benshi i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje guhererekanya amafoto no kwibaza ku kiganza gikozwe mu byuma kiri mu busitani bwa Kigali Convention Centre, bakibaza icyo gisobanuye ndetse n’icyo kigamije n’uwakihashyize.

Kuwa Mbere tariki 9 Ukuboza, u Rwanda ruzakira ku nshuro ya kane itangwa ry’ibihembo mpuzamahanga ku kurwanya ruswa (ECE), 2019 ku bufatanye na Guverinoma ya Qatar.

Byamaze kuba umuco wa Qatar gushyigikira ikorwa ry’ikimenyetso cyerekana ubufatanye mpuzamahanga n’umuhate wo kurwanya ruswa.

Iki kiganza gikozwe mu cyuma ni ikimenyetso gisobanura ko byihutirwa cyane guhagarika ruswa no kuvuga ‘Oya’ ku cyaha cyayo.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yabwiye itangazamakuru ko iki kimenyetso cyizafungurwa ku mugaragaro kuwa Mbere ari nawo munsi Isi izaba yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.

Ati “Iki kimenyetso amafoto yacyo arimo gusakara ku mbuga nkoranyambaga, ni ikiganza gisobanura gukorera mu mucyo”.

Busingye yavuze ko gisobanura indangagaciro z’ibihembo byo kurwanya ruswa.

Ati “Ikiganza kirafunguye, kirerekana ko ntacyo guhisha ku Isi. Ni umucyo ugaragaza uko abatsinze bakorera mu mucyo muri sosiyete yabo”.

Buri mwaka mu birori byo gutanga ibihembo byo kurwanya ruswa, ikigo cyo guteza imbere imiyoborere myiza (ROLACC) kiba i Doha muri Qatar, gishyiraho ikimenyetso cy’urwibutso, kikubakwa mu mujyi uzaberamo umuhango wo guhemba.

Iki kimenyetso cy’ikiganza cyashushanyijwe na Ahmed Al Bahrani, umunya-Iraq uzobereye mu by’ubugeni.

Ibimenyetso nk’ibi bimaze gufungurwa muri Malaysia, Genève, ndetse no ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Vienne muri Austria, ahatangiwe ibihembo byo kurwanya ruswa ku nshuro eshatu ziheruka.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byitezwe ko bizitabirwa n’abantu 600, barimo abazabihabwa n’abagize inama y’ubutegetsi y’abategura ibi bihembo.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani bategerejwe mu muhango wo gutanga ibi bihembo.

Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira ibi bihembo kubera agahigo ka Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange mu kurwanya ruswa.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane yasohotse umwaka ushize yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane muri Afurika mu kurwanya ruswa, aho rukurikira Seychelles, Botswana na Cape Verde.

Iki kiganza ni ikimenyetso gishyirwa ahatangiwe ibihembo byo kurwanya ruswa
Iki kiganza gikozwe mu byumba, kiri mu busitani bwa Kigali Convention Centre

Amafoto: Olivier Mugwiza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza