00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa amazina y’imihanda ku byapa mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 13 February 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Wari wabaza umuntu aho muhurira mufitanye gahunda runaka, yarangiza akaguha imibare nka ‘KK 1 Ave’ bikagucanga? Hari benshi bihagararaho bimwe by’abanyamujyi, ugasanga bashobora no kuyoba kubera kutamenya amazina y’ibyapa.

Kimwe mu byangoraga cyane mu minsi ya mbere nabonye aya mazina mu mihanda y’i Kigali, ni ukuyasobanukirwa nubwo hashize imyaka 13 akoreshwa.

Kimwe mu bintu bituma Umujyi wa Kigali ni uko ufite uburyo burinda abawugenda kuyoba. Ubwo buryo ni amazina aba ari ku byapa, ku mihanda no ku nzu zimwe na zimwe.

Reka ngerageze kubasobanurira uko aya mazina asomwa n’ibyo aba avuze.

Amazina y’imihanda tubona hirya no hino mu Mujyi wa Kigali yashyizweho mu 2012.

Mbere y’uwo mwaka, amazina y’imihanda yabaga ashingiye ku kintu, ahantu cyangwa abantu bazwi. Urugero, nk’umuhanda witwa KN 7 Ave wahoze uzwi nka Avenue Paul VI, mu gihe ahahoze hazwi nka Boulevard de l’Umuganda ubu ari KG 7 Ave.

Muri Kigali, amazina y’imihanda ashingiye ku nyuguti n’imibare. Ashyirwa ku mihanda iri mu byiciro bitatu ari byo; imihanda yo ku rwego rw’igihugu [Roads]. Iyi ibarwa nk’imihanda minini ishobora guhuza Umujyi wa Kigali, Intara n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Hari imihanda ya ‘Avenue’, iba ari miremire ariko ihuza indi iri munsi y’umuhanda munini.

Hari kandi imihanda izwi nka ‘Street’, ifatwa nk’imito inyura hagati mu nyubako z’abaturage muri ‘quartier’.

Izina ry’umuhanda riba rigizwe n’inyuguti ziranga akarere uwo muhanda ukomokamo, nimero y’uwo muhanda n’ubwoko bwawo.

Urugero aho uzasanga icyapa kiriho izina ritangizwa n’inyuguti za KG uzamenye ko ari muri Kigali umuhanda ukaba ukomoka muri Gasabo; KK bikaba ari muri Kigali mu Karere ka Kicukiro mu gihe KN ari Kigali muri Nyarugenge.

Izina ry’umuhanda munini riba rifite inyuguti za ‘Rd’, inyuguti za ‘Ave’ cyangwa ‘Av’ zigasobanura umuhanda muremure uhuza indi mito, mu gihe inyuguti za ‘St’ ziba zihagarariye umuhanda muto.

Nimero iranga umuhanda igenwa n’uruhande uwo muhanda urimo bitewe n’umuhanda mukuru ushamikiyeho. Icyo gihe umuhanda uri mu ruhande rw’ibumuso rw’umuhanda mukuru uba ufite nimero y’igiharwe [1, 3, 5, 7,...], mu gihe umuhanda uri mu ruhande rw’iburyo bw’umuhanda mukuru uba ufite nimero itari igiharwe [2, 4, 6, 8, …].

Iyo izina ry’umuhanda rimaze kuboneka, abawuturiye baba bashobora gusaba Umujyi wa Kigali nimero y’inzu. Uyikeneye asabwa kwishyura amahoro ku Murenge abarizwamo agahabwa nimero yagenewe icyo kibanza.

Kimwe n’imihanda, nimero z’inzu na zo zigenda zirutanwa ku ruhande ziherereyemo uhereye ku ntangiriro y’umuhanda. Iziri ibumoso zigira nimero z’igiharwe mu gihe inzu ziri mu buryo bw’umuhanda mukuru zigira nimero zitari igiharwe.

Urugero nko kuri 12 KK 19 Ave. Aha,12 iba ari nimero y’inzu, mu gihe KK 19 Ave riba ari izina ry’umuhanda.

Inyubako zihabwa nimero hagendewe ku gice cy'umuhanda ziherereyemo
Uyu ni umuhanda uva Sonatubes werekeza ku Gisimenti. Ufite amazina awuranga
Ku muntu uturutse i Remera ari hafi kugera kuri rond-point ya Sonatubes, aba yitegeye iki cyapa kimugaragariza imihanda yerekeza ahantu hatandukanye
Ku ikarita [map] hagaragara neza amazina y'imihanda minini ishamikiyeho imito. Iri ibumoso ifite nimero z’igiharwe mu gihe iri iburyo nimero zitari igiharwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .