Iryo perereza kandi rishingiye ku kwegura kwa Robert Byrne wahoze ari Musenyeri wa Diyosezi ya Hexham, weguye mu Ukuboza umwaka ushize.
Bivugwa ko ibyo biroro by’ubusambanyi byabaye mu gihe isi yose yari muri Guma mu rugo mu ntangiriro za 2020, kubera icyorezo cya COVID-19.
Muri icyo gihe, ngo Padiri Michael McCoy yamenyesheje abakiristu be ko uwumva yifuza kwitabira ibyo birori byo gukora imibonano mpuzabitsina, bamumenyesha hakiri kare ngo amenye abazitabira.
Mu butumwa yabahaga, ngo yababwiraga ko bizabera muri Kiliziya ya St Mary’s.
Kiliziya Gatolika yahaye inshingano Musenyeri wa Liverpool, gukora iperereza kuri ibyo birego ndetse no ku iyegura rya Musenyeri Byrne.
Ntabwo biramenyekana niba Musenyeri Byrne yari mu bitabiriye ibyo birori cyangwa yareguye kubw’isoni z’ibyakorewe muri Paruwasi ashinzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!