Serbia: Yabeshye ko mu ndege hatezwemo igisasu kugira ngo aterete umukobwa uyikoramo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Serbia yabeshye ko mu ndege hatezwemo igisasu kugira ngo abone amahirwe yo kongera gutereka umukobwa uyikoramo wari wamuhakaniye urukundo.

Uwo mugabo w’imyaka 65 utavuzwe amazina yiyemereye ko kuwa Kane w’iki Cyumweru ari we wahamagaye inzego z’umutekano azibwira ko mu ndege ya sosiyete Lufthansa hatezwemo igisasu.

Byatumye urugendo rw’iyo ndege rwari rufite nimero LH1411 rukererezwa ndetse abagenzi bari bayirimo bose bakurwamo.

Iyi ndege yagombaga guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Belgrade muri Serbia igana i Frankfurt mu Budage, igatwara abagenzi 130 n’abakozi bo mu ndege batanu.

Polisi yahise itangira iperereza inasaka indege yose kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano.

Ikinyamakuru Sky News cyatangaje ko uwo mugabo wahamgaye polisi, yari yaraye ahuye n’abakobwa babiri bakora muri iyo ndege bahurira muri hoteli bari bacumbitsemo, abasabye gusangira na bo barabyanga.

Uwo mugabo watawe muri yombi kuwa Gatanu, yabwiye urukiko kuri uyu wa Gatandatu ko yari yakunze umwe muri abo bakobwa bakora mu ndege amusabye urukundo ararumwima ahitamo guhimba amayeri y’uburyo yakongera kubona umwanya akamwinginga.

Ayo mayeri yahimbye ni ukubeshya ko mu ndege hatezwemo igisasu kugira ngo urugendo rusubikwe, maze yongere kujya kwinginga wa mukobwa.

Nyuma yo gushakisha ikabura igisasu, Polisi yahise ijya kureba uwahamagaye ayitabaza imuta muri yombi.

Ubushinjacyaha bwa Serbia bwasabye urukiko kuba rufunze uwo mugabo mu gihe agikurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha no guteza akaduruvayo.

Igihuha cy’uwo mugabo cyatumye indege ikererwaho amasaha umunani ndetse bamwe mu bagenzi bari bafite gahunda zihutirwa byabaye ngombwa ko batega izindi ndege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza