00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Se wa Elon Musk yahishuye ko yabyaranye n’umukobwa w’uwigeze kuba umugore we

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 17 July 2022 saa 09:16
Yasuwe :

Se wa Elon Musk, ufatwa nk’umunyemari wa mbere ku Isi yahishuye ko mu myaka itatu ishize we n’umukobwa w’uwigeze kuba umugore we w’imyaka 35, Jana Bezuidenhout, babyaranye abana babiri.

Jana Bezuidenhout ni umukobwa w’uwari umugore wa kabiri wa Errol Musk ariko batabyaranye kuko ubwo yashakaga uwo mugore yamumusanganye ariko atangira kumurera nk’umukobwa we.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Sun’, Errol Musk w’imyaka 76 y’amavuko yavuze ko nyuma y’umwana wa mbere yabyaranye na Jana ariwe Elliot Rush, mu 2017 hiyongereyeho umukobwa wa kabiri ariko ahamya ko bitari biteganyijwe.

Aba bombi nyuma yo kubyara umwana wabo wa mbere bamaranye umwaka n’igice maze bahita batandukana.

Errol Musk yavuze ko byose byatangiye nyuma yo gushakana Bezuidenhout Heide, ariwe nyina wa Jana.

Yagize ati “Nashakanye na nyina afite imyaka 25 njye mfite imyaka 45 yari umwe mu bagore beza nabonye mu buzima bwanjye. Jana Bezuidenhout, yari afite imyaka ine gusa.”

Errol yamaranye na Heide imyaka 18 nyuma ahita yikundanira n’uwo mwana w’umugore bari bamaze gutandukana.

Uyu mugabo avuga ko ubwo abana be bamenye amakuru ko yabyaranye n’umwana w’umugore we batabyakiriye neza.

Amakuru avuga ko Elon Musk akimara kumenya iyi nkuru yaguye mu kantu yita se ikiremwa giteye ubwoba.

Se wa Elon Musk yahishuye ko yabyaranye n’umukobwa we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .