00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sandali zari iza Steve Jobs zagurishijwe akayabo mu cyamunara

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 16 Ugushyingo 2022 saa 03:22
Yasuwe :

Inkweto za Sandali zambarwaga na Steve Jobs watangije sosiyete ya Apple imenyerewe cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga, zaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi muri cyamunara yabereye i New York.

Izi nkweto zifunguye zakozwe n’uruganda rwa Birkenstock rwo mu Budage mu myaka ya 1970 zagurishijwe mu cyamunara amadolari ya Amerika agera ku bihumbi 220, ni ukuvuga akabakaba miliyoni 220 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse abayobozi b’inzu ikorerwamo cyamunara ahagurishirijwe izo sandali, yavuze ko ari zo za mbere zo muri ubwo bwoko zigejeje kuri icyo kiguzi mu mateka.

Iyi cyamunara y’iminsi itatu izwi nka ‘Rock’n’Roll’ yari irimo indi mitungo y’ibintu bitandukanye mu moko agera ku 1500 harimo n’ibyerekeranye n’umuziki nka gitari, ibyakoreshwaga n’umuririmbyikazi Amy Winehouse ndetse n’inkweto za Lady Gaga.

Uwaguze izi nkweto za Steve Jobs, ntiyatangajwe amazina, icyakora hagaragajwe ko byateganywaga ko zizagurwa amadolari agera ku bihumbi 60 ariko bikarangira ziguzwe ayakubye inshuro zirenga eshatu.

Steve Jobs afatanyije na Steve Wozniak batangije sosiyete ya Apple mu 1976 ahitwa Los Altos muri California ndetse iyi sosiyete mu 2013 yashyizwe mu murage w’amateka na komisiyo y’uwo mujyi nyuma y’imyaka ibiri Jobs ahitanwe na kanseri y’urwagashya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .