00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samantha Ramsdell yaciye agahigo ko kugira umunwa munini kurusha abandi ku isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 3 Kanama 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye ku rubuga rwa TikTok aho akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 1,7 Samanta Ramsdell yamaze kugezwa mu gitabo cya Guiness de Record cyandikwamo uduhigo, nk’umugore urusha urwasaya runini abandi bose ku isi.

Uyu mugore w’imyaka 31 ukomoka muri leta ya Connecticut, ashobora gukoresha umunwa we ibintu bitangaje birimo kuba yakwasama hagati y’umunwa wo hasi n’uwo hejuru hakabonekamo umurambararo wa santimetero 6.5 ndetse akaba yanatamira urubuto rwa ‘Pomme’ akarucengeza mu kanwa ke hafi ya rwose.

Samanta avuga ko umunwa we ubu ari impamvu imuha ibyishimo ndetse akanavuga ko ari wo mbaraga ze nubwo mu mabyiruka abo mu rungano rwe watumaga bamuserereza.

Avuga ku gahigo yaciye, Samantha yagize ati “Urabizi kugira izina muri Guiness de Record, bwa nyuma na nyuma nkanereka abantotezaga n’abanshidikanyagaho bavuga ko mfite iminwa minini, ariko ubu nibura ni njye ufite agahigo ko kugira umunwa munini ku isi.”

“Kuba mfite imyaka 31 nkabasha guca agahigo ku kintu cyanteraga ipfunwe, ikintu nashakaga gupfunyapfunya ngo kibe gito, ni agatangaza kuko ubu ni kimwe mu by’agaciro gakomeye kuri njye”.

Uyu mugore yavuze ko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kwibasira Isi mu mwaka ushize, ari bwo yagiye ku rubuga rwa TikTok nk’ahantu hajya hamufasha gusunika amasaha nubwo yumvaga ashobora kuba akuze cyane.

Ati “Natangiye ndirimba, ngakora tumwe mu dukino twanjye dusekeje, nyuma rero nza gukora amashusho y’iyi sura yanjye itangaje ubwo abana bo kuri TikTok batangira kumbaza bati ‘ni iki cyabaye mu isura yawe’?”.

Ramsdell anezezwa no kuba umunwa we umaze kumuha imbaga n’abakunzi mu gihe yumvaga ko ataba icyamamare ku rwego bigezeho bitewe. Afite inzozi zo kuzagira ikiganiro cye akoreraho ibyo byose byamuhinduye ikimenyabose ndetse akajya abasha no kuririmba biciye muri icyo kiganiro kuko na byo ngo abifata nk’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Samantha Ramsdell ashobora kwinjiza pomme yose mu kanwa nta kibazo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .