Rulindo: Umushoferi wari upakiye urumogi yikanze polisi imodoka arayita akizwa n’amaguru

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Gashyantare 2019 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Umushoferi wari utwaye ivatiri yari ipakiyemo imifuka itanu y’urumogi, yikanze polisi imbere ye ubwo yari ageze mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo, ahita avamo ariruka.

Ahagana saa cyenda n’igice zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019, nibwo iyi modoka yari itwaye imifuka itanu y’urumogi yafatiwe mu Karere ka Rulindo, umushoferi wayo aburirwa irengero.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abakozi bo muri sosiyete icukura gasegereti bikanze ko iyi modoka ibibye amabuye y’agaciro, barayikurikira ndetse batabaza Polisi, umushoferi a ayivamo ariruka, barebyemo basanga yari ipakiye urumogi.

Umwe yagize ati “Abacukura amabuye y’agaciro bagize ngo ivuye kuyabiba barayikurikira, noneho ubwo umushoferi yabonaga ko benda kumufata yavuyemo ayita ku muhanda ariruka, bayigezeho basanga ahubwo yari ipakiye urumogi.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Mbabazi Modeste, nawe yemereye IGIHE ko iyo modoka yafashwe.

Yagize ati “Bari bafite amakuru ko hari imodoka yabibye amabuye bayirukaho irabasiga, bahamagara polisi irayitangira umushoferi wari uyitwaye agiye kubageraho ahita ayiparika aho yari ageze avamo ariruka.”

Yongeyeho ko ubwo abapolisi bayigeragaho bayisatse bagasanga ipekiye urumogi.

Yakomeje avuga ko imodoka yahise ijyanwa ku Rwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane nyirayo, anaboneraho gushimira abaturage batanze amakuru n’ubwo bakekaga ko yibye amabuye y’agaciro.

Mu muhanda w'i Rulindo imodoka yari ipakiye urumogi yafatiwemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza