00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhukira mu mahoro Gaddafi- Umukobwa wa Sarkozy yatunguranye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 March 2025 saa 02:54
Yasuwe :

Umukobwa wa Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, Giulia Sarkozy, yatunguranye ku mbuga nkoranyambaga, aha icyubahiro Col Muammar Gaddafi wayoboye Libya.

Giulia w’imyaka 13 y’amavuko amaze iminsi akoresha urubuga rwa TikTok, asubiza ibibazo by’abamukurikira. Yabajijwe kuri Sarkozy wambitswe igikomo kugira ngo adatoroka ubutabera, asubiza ko umubyeyi we adafunzwe kandi ko yarenganye.

Ubwo uyu mukobwa yabazwaga ku nkuru ya Sarkozy na Col Gaddafi, yasabye abamukurikira kutamutesha umutwe bamubaza kuri uyu mugabo, aboneraho kumwifuriza iruhuko ridashira.

Ati “Mureke kuntesha umutwe mumbaza kuri uyu muntu. Muhaye icyubahiro cyanjye cyose, ruhukira mu mahoro Gaddafi. Ntabwo nzi inkuru ye, rero ntabwo nayitangaho igitekerezo.”

Col Gaddafi ni umwe mu bashyitsi b’icyubahiro bitabiriye umuhango w’irahira rya Sarkozy nka Perezida mushya w’u Bufaransa muri Gicurasi 2007. Kimwe n’abandi bayobozi bo mu bihugu nk’u Bwongereza na Canada, bari inshuti zikomeye.

Ubwo Sarkozy yagezwaga mu rukiko muri Mutarama 2025, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Col Gaddafi yamuhaye miliyoni zirenga 50 z’Amayero zo kwifashisha mu myiteguro y’amatora yo mu 2007.

Mu 2011 ubwo Abanya-Libya batangiraga kurwanya ubutegetsi bwa Col Gaddafi, Sarkozy ni umwe mu bakuru b’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bahagurutse mbere, bagaragaza ko bashyigikiye impinduka muri Libya.

Umuryango NATO wohereje ingabo muri Libya zari ziganjemo iz’u Bufaransa, zifasha inyeshyamba gukuraho ubutegetsi bwa Col Gaddafi. Ni intambara yarangiriye mu Mujyi wa Sirte ubwo Col Gaddafi yicwaga tariki ya 20 Ukwakira 2011.

Col Gaddafi akimara gupfa, Sarkozy yagaragaje ko ari inkuru ishimishije ku Banya-Libya kuba barashoboye kwibohora ubutegetsi bw’igihugu bwari bumaze imyaka irenga 40, abasaba kunga ubumwe.

Sarkozy yagize ati “Kubohorwa kwa Sirte gukwiye kuba intangiriro z’amasezerano yemeranyijweho n’Inama y’Igihugu y’Inzibacyuho yo gushyiraho ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, aho imitwe yose yo mu gihugu izabugiramo uruhare, ubwisanzure bw’ibanze bukubahirizwa.”

Ubutumwa bw’umukobwa wa Sarkozy bwatunguranye bitewe n’aya mateka avanze umubyeyi we afitanye na Col Gaddafi. Bukomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Guilia Sarkozy yatangaje ko ntacyo azi ku nkuru y'umubyeyi we na Col Gaddafi
Col Gaddafi yabaye inshuti ya Sarkozy, nyuma bahinduka abanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .