Rubavu: Umugabo yapfuye amafaranga n’umugore we, ahita yiyahura

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 9 Kanama 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Gatabazi Aloys w’imyaka 41, yagiranye ikibazo n’umugore we bapfa ibihumbi 21 Frw, ubuyobozi burabakiza, nuko ahengera bwije yimanika mu mugozi mu nzu itaruzura.

Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, ubwo uwo mugabo utuye mu Mudugudu wa Rambura, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo, umwana we yasangaga amanitse mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Leonidas, yemeje aya makuru, avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane.

Ati “Twabimenye ejo mu masaha ya saa munani, bamusanze yiyahuye akoresheje umugozi, abonywe n’umwana we mutoya kandi abayobozi b’umudugudu bari baraye bavuyeyo gukemura ikibazo yari afitanye n’umugore cy’amafaranga ibihumbi 21. Umugore yatubwiye ko umugabo we uwo mugoroba ataharaye.”

Yakomeje asaba abayobozi kuba hafi y’ingo zifite amakimbirane, bagacungira hafi kuko ari byo byabafasha mu kwirinda ibibazo nk’ibi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .