00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Bashinja abayobozi kubakubita iyo batinze gutaha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 10:02
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu, bavuga bahangayikishijwe n’inkoni bakubitwa n’abayobozi iyo batinze gutaha cyangwa batinze kwishyura mituweli.

Aba baturage bemeza ko mu babakubita harimo umukuru w’Umudugudu, abanyerondo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama.

Uwitwa Turatsinze uvuga ko yakubiswe azizwa ko yatinze gutaha, yabwiye Radio 10 ko yakubiswe n’umuyobozi w’irondo nyuma y’uko bahuye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Yagize ati "Yarankubise, ndamubaza ngo ampoye iki?’ ntiyansubiza. Mu gitondo abaturage barampeka banjyana mu bitaro."

Akomeza avuga ko uwamukubise yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ko atatinze aho yari yafungiwe.

Ati "Umuyobozi w’Umurenge yaravuze ngo umuyobozi w’umutekano ntakwiye gufungwa, ngo nibamufungure, baramufungura."

Undi muturage we yavuze ko yakubiswe n’abayobozi ubwo yari atashye ari nimugoroba, ndetse bahita bajya kumufungira ku biro by’Umurenge.

Banahamya ko n’abaturage batinze kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé), bakubitwa.

Undi muturage yagize ati "Mu Murenge wa Kanama ntiwavuga ku muyobozi, ntiwavuga ku mukire utuyemo..."

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rubavu, Uwajeneza Jeannette, yavuze ko n’aba baturage bashinja abayobozi babo kubakubita atari miseke igoroye.

Ati "Imyitwarire yabo nk’uko byagiye bigaragara yaba gutesha agaciro inzego, gukubita abayobozi b’Imidugudu, gukubita umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yagiye kurangiza imanza, mwabonye ko ari imyitwarire itari myiza bagaragaje."

Yavuze ko nta muturage ukwiye gukubitwa, asaba abayobozi gukomeza ubukangurambaga muri abo baturage kugira ngo bacike kuri izo ngeso mbi zituma bashyamirana n’abayobozi.

Ibiro by'Akarere ka Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .