Prince William yatowe nk’umugabo ufite uruhara rwiza ku Isi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Werurwe 2021 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Prince William yahigitse abandi bagabo batandukanye b’ibyamamare ku Isi yegukana umwanya w’umugabo ufite uruhara rwiza ku Isi mu 2021.

Prince William [The Duke of Cambridge] yahigitse abandi barimo abakinnyi ba filime Dwayne "The Rock" Johnson na Jason Statham ndetse na Michael Jordan wamamaye muri Basketball muri Amerika ubu akaba asigaye ari nyir’ikipe ya Charlotte Hornets nayo ikina uwo mukino.

Prince William w’imyaka 38, The Sun yatangaje ko hifashishijwe ishakiro rya Google yagiye agaragazwa nk’umugabo mwiza mu bintu bitandukanye birimo inkuru zanditswe ku binyamakuru bikorera kuri internet. Yiswe mwiza inshuro miliyoni 17,6.

Ku rutonde rw’abagabo bafite uruhara rwiza ba nyuma batowemo uhiga abandi, yasigayeho ari kumwe na bagenzi bane barimo Mike Tyson wamamaye mu iteramakofe, umukinnyi wa fiilime Jason Statham, umuririmbyi Pitbull ndetse na Michael Jordan wamamaye muri basketball.

Abandi bari bashyizwe kuri uru rutonde bari barimo abakinnyi ba filime Dwayne "The Rock" Johnson, Bruce Willis, Vin Diesel na John Travolta. Hariho kandi Floyd Mayweather wamamaye mu mukino w’iteramakofe ndetse na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.

Abakinnyi ba filime Jason Statham na Dwayne The Rock Johnson ndetse na Michael Jordan wamamaye muri Basketball muri Amerika
Prince William yatowe nk'umugabo ufite uruhara rwiza
Yatowe nk'umugabo ufite uruhara rwiza ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .