Pornhub yokejwe igitutu isiba 80 % by’amashusho y’urukozasoni yacuruzaga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Rumwe mu mbuga zisurwa cyane ku Isi rushyirwaho amashusho y’urukozasoni, Pornhub, rwamaze gusiba hafi 80 % by’amashusho yari ariho nyuma yo kotswa igitutu rushinjwa gukwirakwiza amashusho y’abana bari gukoreshwa imibonano mpuzabitsina.

Urwo rubuga rubarizwa i Montreal muri Canada, rwatangiye gushyirwa mu majwi mu minsi ishize ubwo The New York Times yatangazaga ko habonekaho amashusho y’abana bakoreshwa imibonano mpuzabitsina kandi bitemewe.

Sosiyete ya MasterCard ifite amakarita yifashishwa mu kwishyura kuri Internet yabaye iya mbere mu kubyamagana, ndetse nyuma y’igenzura yakoze yanzuye ko ihagaritse imikoranire na Pornhub, bivuze ko amakarita yayo atazongera gukoreshwa hishyurwa ayo mashusho.

Sosiyete ya Visa nayo yahise ihagarika imikoranire na Pornhub mu gihe igikora iperereza ku byo urwo rubuga rushinjwa.

Ikinyamakuru Vice News cyatangaje ko Pornhub yatangiye gusiba amwe mu mashusho nyuma yo kotswa igitutu. Ku Cyumweru tariki 13 Ukuboza kuri urwo rubuga hari hasigayeho amashusho miliyoni 13.5 nyamara kuwa Mbere ku gicamunsi amwe yarasibwe hasigaraho amashusho agera kuri miliyoni 2.9.

Pornhub yashinzwe mu 2007. Ni rumwe mu mbuga za Internet zisurwa cyane dore ko buri mwaka rushyirwaho amashusho agera kuri miliyoni 6,8. Mu 2016, u Rwanda rwari ku mwanya wa 26 muri Afurika mu kureba amashusho yo kuri uru rubuga.

Pornhub yasibye hafi 80 % by'amashusho y'urukozasoni yari ayiriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .