Philippines: Umupolisi mukuru yishwe n’inkoko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Lieutenant Christine Bolok wari ofisiye muri Polisi ya Philippines, yaguye mu mirwano y’inkoko kuri uyu wa 27 Ukwakira, ubwo yajyaga gufata abasanzwe bategura uyu mukino uzwi nka ‘Cockfighting’, ukaba n’umwe mu ikunzwe muri icyo gihugu.

Cockfighting ni umukino umunyerewe cyane mu bihugu byo muri Aziya, aho bateranya amasake abiri akarwana, ubundi abantu bagatega amafaranga ku isake bizeye ko iri butsinde.

Nubwo ari umukino ukunzwe muri Philippines, wari umaze igihe uhagaritswe hagamijwe kwirinda Covid-19, ari nacyo cyatumye Lieutenant Christine Bolok ajya gufata abari bawuteguye.

Mu buryo busa n’umwaku yari yaramukanye, Bolok yageze ahaberaga uyu mukino ata muri yombi abawuteguye, maze yegera imwe muri izi sake ngo ayitware azayifashishe nk’ikimenyetso igihe hazaba hakorwa dosiye.

Mu guterura iyo sake, rumwe mu nzembe baba baziziritse ku maguru igihe zirwana, rwahise rumukata umutsi wo mu itako, ava amaraso kugeza apfuye.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Samar, Colonel Arnel Apud, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko urupfu rwa mugenzi we rwamutunguye, na we yemeza ko yari yaramukanye umwaku.

Ati “Bakibimbwira bwa mbere sinabashije kubyemera. Mu myaka 25 ishize ni ubwa mbere nabura umupolisi wanjye aguye mu mirwano y’amasake, ni umwaku ntabasha gusobanura.”

Nubwo uwatangiye iki gikorwa cyo gufata aba banyabyaha byaje kurangira atagisoje, bagenzi be babashije guta muri yombi batatu ndetse n’isake zirindwi mu zarwanishwaga.

Kurwanisha amasake ni umwe mu mikino ikunzwe muri iki gihugu
Uru rwembe babanza kuzirika ku maguru y'isake mbere yo kurwana nirwo rwakase umupolisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .