00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Batatu bishwe n’inyama z’akanyamasyo, 32 bajya mu bitaro

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 2 December 2024 saa 12:48
Yasuwe :

Abantu batatu bishwe n’inyama z’akanyamasyo ko mu mazi bariye, naho 32 bajyanwa mu bitaro barembye mu mujyi wa Maguindanao del Norte muri Philippines.

Aba baturage bo mu bwoko gakondo buzwi nka Teduray, bafashwe baruka, bacibwamo ndetse banaribwa mu nda, nyuma y’uko mu cyumweru gishize bariye inyama z’akanyamasyo.

BBC yatangaje ko nubwo kurya utunyamasyo two mu Nyanja bibujijwe muri Philippines, abaturage bakunze kudusagarira bakaturya.

Byatangajwe ko ubusanzwe utwo tunyamasyo nta kibazo dutera abaturya, icyakora dushobora kwica bitewe n’ibyo twariye nk’ibitagangurirwa byo mu mazi.

Uretse abaturage, imbwa ndetse n’injangwe zagaburiwe inyama z’ako kanyamasyo nazo zarapfuye.

Ubuyobozi bwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyaba cyarahitanye abo bantu.

Mu 2013 abantu 68 bo muri Philippines bararwaye, bane barapfa nabwo bazira kurya inyama z’akanyamasyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .