Philippines: ’Baleine’ yasanzwemo ibilo 40 by’amashashi mu gifu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Muri Philippines hagaragaye ifi nini yo mu bwoko bwa Baleine yasanzwemo ibilo 40 by’amashashi arimo udufuka 16 tubikwamo umuceli n’utwo guhahiramo, byanayihitanye.

Iyi fi yagaragaye ku nkombe ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Werurwe 2019, isuzuma ryo kwa muganga rigaragaza ko yazize ingano y’amashashi yamize.

Abahanga mu by’ubuzima bw’inyamaswa zo mu mazi n’abakorerabushake bo muri ‘D’Bone Collector Museum’ mu Mujyi wa Davao muri Philippines batangaje ko bababajwe n’imvano y’urupfu rw’iyi fi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa Facebook, iyi nzu ndangamurage yanditse ko nyuma yo gusuzuma iyi fi basanze mu gifu cyayo “Ibilo 40 by’amashashi arimo udufuka 16 tw’umuceri, tune dutwarwamo ibitoki, n’utundi two guhahiramo.’’

The Guardian yanditse ko amashusho y’isuzuma ryakozwe agaragaza ko imyanda myinshi ikurwa mu nda y’ifi binavugwa ko ariyo ntandaro y’urupfu rwayo nyuma yo kumira amashashi na pulasitiki.

Inzobere mu bijyanye n’Ibinyabuzima Darrell Blatchley yatangarije CNN ko iyi ‘Baleine’ yasanganywe ibimenyetso by’umwuma ndetse yarukaga amaraso mbere yo gupfa.

Abahanga muri D’ Bone Collector Museum bakoze igenzura bashimangiye ko ari ubwa mbere “basanze pulasitiki nyinshi mu nda y’ifi.’’

Bakomeje bati “Birababaje. Guverinoma igomba gufata ingamba zo guhangana n’abantu bakomeza gufata amazi n’inyanja nk’ibimoteri.’’

Mu bihugu byo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, ikoreshwa rya pulasitiki ryarimakajwe. Raporo yo mu 2017 ya Ocean Conservancy yagaragaje ko u Bushinwa, Indonesia, Philippines, Thailand na Vietnam bijugunya mu nyanja pulasitiki ziruta iz’ibindi bihugu byose ku Isi byiteranyije.

Darrell unayobora D’Bone Collector Museum yavuze ko mu myaka 10 bagenzuye amafi na za dolphins zapfuye basanga 57 muri zo zarazize umwanda na pulasitiki zasanzwe mu bifu byazo.

Muri Kamena 2018, ‘baleine’ muri Thailand yasanzwe yapfuye nyuma yo kumira amashashi arenga 80 yapimaga ibilo umunani. Nibura inyamaswa 300 zo mu mazi zipfa buri mwaka muri iki gihugu kubera ubwiyongere bwa pulasitiki.

Abahanga bagaragaza ko ikoreshwa rya pulasitiki ritagabanyijwe mu 2050 inyanja zose zo ku Isi zizaba zirimo pulasitiki ziruta amafi.

Baleine yasanzwe yapfuye nyuma yo kurya ibilo 40 by'amashashi
Blatchley yavuze ko iyi fi yazize umwuma n'inzara kuko itari igishobora kubona amazi ahagije
Mu byo bayisanze mu nda harimo udufuka tubikwamo umuceli n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza