00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peru: Yakomanze ku isanduku ubwo bari bagiye kumushyingura

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 15 May 2022 saa 02:45
Yasuwe :

Rosa Isabel Cespede Callaca, umugore wari ufite imyaka 36 wo muri Peru yatunguranye akomanga ku isanduku yari agiye gushyingurwamo, kugira ngo yumvikanishe ko akiri muzima.

Byabaye mu mpera z’ukwezi gushize tariki 26 Mata ubwo ibitaro uyu mugore yari arwariyemo byatangazaga ko yamaze gupfa.

Umuryango we wahise utegura umuhango wo kumushyingura ariko isanduku igiye kumanurwa mu mva, haba ikintu kidasanzwe.

Abari bateruye isanduku bagize impungenge, biba ngombwa ko bafungura isanduku ngo barebe icyabaye.

7 Sur 7 dukesha iyi nkuru, yatangaje ko bamaze gufungura, batunguwe no kubona Rosa Isabel Cespede Callaca akirimo umwuka.

Hahamagajwe Polisi, bamusubiza kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko nyuma y’amasaha make, yongeye gupfa noneho bya nyabyo.

Rosa Isabel Cespede Callaca yari mu bitaro kubera impanuka ikomeye yanaguyemo bamwe mu bo mu muryango we.

Hatangajwe ko muganga watangaje ko Rosa Isabel Cespede Callaca yapfuye bwa mbere, yamwibeshyeho kuko yari yaguye muri coma ikomeye.

Uwari ugiye gushyingurwa yakomanze ku isanduku kugira ngo yumvikanishe ko ari muzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .