Peru: Resitora yaciwe amande kubera guhisha abagore ibiciro by’ibyo bacuruza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Resitora ikomeye yo mu mujyi wa Lima muri Peru yaciwe amande y’ibihumbi 60 y’amadolari nyuma y’uko izanye impapuro zigaragaza ibiciro by’ibyo icuruza zigenewe abagabo gusa, mu gihe izo bahaga abagore nta giciro cyabaga kiriho.

Byafashwe nk’ivangura ryibasiye abagore baza muri iyo resitora yitwa Rosa Nautica, irabihanirwa.

Impapuro zahabwaga abagabo bageze muri iyo resitora zabaga ziriho ubwoko bw’ibiribwa n’ibinyobwa batanga, biherekejwe n’ibiciro bya buri kimwe. Nyamara ku bagore ho, bazanaga nta biciro biriho.

Urwego rw’igihugu rushinzwe umutungo mu by’ubwenge ari narwo rushinzwe uburenganzira bw’abaguzi, rwatangaje ko ibyo ari agasuzuguro n’ivangura ryakorerwaga abagore, ruca iyo resitora amande.

Iyo resitora yo yatangaje ko ibyo yabikoze igamije guha rugari abagore ngo bishimane n’abagabo babo, nta guhangayikira iby’ibiciro nkuko ikinyamakuru 7sur7 yabitangaje.

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko buri resitora n’utubari bigomba gushyira impapuro zigaragaza ibiciro aho zikorera nta vangura iryo ari ryose ribayeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .