Perezida wa Portugal yatunguranye yibira mu mazi ajya kurohora abantu (video)

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 23 Kanama 2020 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa, wari mu biruhuko mu gace ka Algarve yaje gutungurana yibiraga mu mazi kugira ngo ajye gutabara ba mukerarugendo bishimishaga maze ubwato buto barimo bukarohama.

Uyu mugabo w’imyaka 71 yabonye ba mukerarugendo barohamye, maze nawe ahita yinjira mu mazi ajya kubatabara. Mu minota mike yahise abageraho ari nako hahitaga hagera abandi bantu babafashe kwegura akato gato barimo nuko bakomeza kuryoherwa n’amazi.

Perezida Marcelo yavuze ko abo bantu bari bananiwe gukomeza koga cyangwa se ngo bahindukize akato kabo.

Amashusho y’uyu mukuru w’igihugu yibira mu mazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .