00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Samia Suluhu yahaye Ndayishimiye w’u Burundi impano y’inyoni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 May 2024 saa 06:57
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye impano y’inyoni zizwi nka ‘peacocks’ nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi avuga ko Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe iyi mpano kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi mu 2024. Yayihawe n’intumwa zihariye za Perezida Suluhu.

Amafoto yashyizwe hanze Agaragaza Perezida Ndayishimiye yakira isanduka irimo izi nyoni.

Peacocks ni imwe mu nyoni zikundwa cyane bitewe n’ubwiza bwazo buturuka k’umurizo wazo wihariye.

Perezida Samia Suluhu yahaye Ndayishimiye w’u Burundi impano y’inyoni za ‘peacocks’
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye iyi mpano
‘Peacocks’ ni inyoni zikundwa na benshi kubera ubwiza bwazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .