00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ruto yatunguye abadepite abasanga aho bafatira amafunguro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2022 saa 09:19
Yasuwe :

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatunguye abadepite b’iki gihugu abasura aho bafatira amafunguro ya saa sita, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatatu nibwo Perezida Ruto yagaragaye muri restaurant y’Inteko Ishinga Amategeko mu buryo butunguranye, kuko ntawari wategujwe iyi gahunda nk’uko The Nation yabitangaje.

Perezida Ruto ahageze yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Kenya, Moses Wetangula, wavuze ko aje ngo basangire ibya saa Sita.

Ati "Byari iby’agaciro kwakira Perezida William Ruto waje aho abadepite bafatira amafunguro kugira ngo basangiye ibya saa Sita."

Nyuma yo gusangira, Perezida Ruto yagize umwanya wo kuganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri gahunda zitandukanye z’Igihugu.

Perezida Ruto yatunguye Abadepite abasanga aho barira ndetse basangira ibya saa Sita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .