00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ndayishimiye yatangaje ko yabonye Imana mu Izuba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 January 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n’amaso ye ubwo yari mu giterane gisoza umwaka cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2024.

Iki giterane cyitabiriwe n’umugore we, Angeline Ndayubaha, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, abadipolomate ndetse n’abanyamadini n’abanyamatorero, bashimira Imana yabarinze mu 2024.

Perezida Ndayishimiye yashimiye abifatanyije n’umuryango we muri iki giterane, ashimira Imana ko yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba, hejuru y’aho bari bateraniye.

Yagize ati “Mu izina ry’umuryango wanjye, ngira ngo nongere gushimira abafatanyije natwe mu giterane cyo gushimira Imana twaraye dusoje. Nishimiye ko n’Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y’ahabereye igiterane, ku munsi wo gusoza. Imana ihe umugisha u Burundi n’Abarundi.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto yafashwe ubwo bari mu giterane, igaragaza izuba rizengurutswe n’uruziga, iruhande hari igicu kiremereye.

Iki giterane cyateguwe n'umuryango wa Perezida Ndayishimiye
Iyi foto ni yo Perezida Ndayishimiye yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .