00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yagaragaje ubumenyi afite muri Karate

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 October 2024 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragarije abadepite bo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi ubumenyi afite mu mukino wa Karate.

Mu nama yahurije Perezida Museveni n’aba badepite ku biro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024, yavuze ko umunsi umwe yigeze kwigisha abantu Karate.

Mu gushimangira ko afite ubumenyi muri uyu mukino, Perezida Museveni wari wakuyemo inkweto yavuye kuri ‘micro’, yerekana uko umuntu ashobora kurinda ibice by’umubiri by’ingenzi birimo umutima n’ubugabo.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko impamvu umukinnyi wa Karate aba agomba kurinda ibi bice bibiri ari uko uwo arwana na we abaye abikubiseho umugeri cyangwa ingumi, ashobora guhita apfa.

Yagize ati “Mwabonye uko nirinda. Umubiri wose ni uwanjye. Ari umutwe n’iki…byose ni ibyanjye ariko Karate ivuga ko ‘Nyabuna niba udashaka gupfa, hari ibice bibiri ugomba kurinda’.”

Kugira ngo abadepite babisobanukirwe neza, Perezida Museveni yabasubiriyemo, abareka ko umutima n’ubugabo bigomba kurindwa. Bahise bakubita igikwenge, cya kindi cy’urumenesha.

Perezida Museveni wari wakuyemo inkweto yagaragaje ko umutima n'ubugabo biba bigomba kwitabwaho cyane mu mukino wa Karate
Abayoboke ba NRM bakubise igitwenge ubwo Museveni yaberekaga ubumenyi afite kuri Karate
Umuyoboke wa NRM na we yagaragaje uko yarinda umutwe we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .