Perezida Kim Jong-un yategetse abatunze imbwa kuzitanga zikaribwa

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 18 Kanama 2020 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, yategetse abaturage bo mu gihugu cye baciriye imbwa ko bakwiriye kuzitanga zikaribwa kuko kuzitunga binyuranyije n’amategeko.

Kim yagaragaje ko gutunga imbwa mu rugo bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire kandi ko ari imyumvire idakwiriye mu gihugu cye kuko ari ikimenyetso cy’ubusumbane. Ibi bibaye mu gihe mu gihugu cye hari ikibazo cy’ibiribwa bidahagije aho benshi babifashe nk’aho ashaka ko imbwa ziziba icyuho.

Raporo ya Loni iherutse kugaragaza ko abaturage 60% bo muri Koreya ya Ruguru badafite ibiribwa kubera ibihano iki gihugu cyafatiwe kizira gutunga intwaro za kirimbuzi.

Mu kwezi gushize nibwo Kim yatangaje ko gutunga imbwa binyuranye n’amategeko muri Koreya ya Ruguru, kuva icyo gihe zatangiye gukusanywa ku bwinshi.

Iyo zikusanyijwe, bivugwa ko zimwe zijyanwa mu nzu zororerwamo inyamwasa, izindi zigacuruzwa muri za restaurant aho zitekwa cyane ko muri iki gihugu hari abakunzi benshi b’inyama zazo.

Mu myaka ya 1990 nibwo korora imbwa muri Koreya ya Ruguru byafashe intera, aho abakire bose baziyobotse si ukuzicirira bakiva inyuma ku buryo mu gihugu zifatwa nk’ikimenyetso cy’uko umwe yifite kurusha undi. Icyo kimenyetso cyo kugaragaza ubusumbane nicyo Kim ashaka ko gicika burundu.

Kim Jong Un yategetse ko abatunze imbwa bose bazitanga zikaribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .