00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Joe Biden ari koroherwa nyuma y’impanuka y’igare

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 19 June 2022 saa 10:49
Yasuwe :

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byatangaje ko Perezida Joe Biden ari koroherwa nyuma y’impanuka y’igare yakoze kuri uyu wa Gatandatu.

Biden yahanutse ku igare ubwo yari aritwaye mu rugo rwe ruri ahitwa Rehoboth Beach muri Leta ya Delaware.

Itangazo rya Whitehouse ryavuze ko nta buvuzi bwihariye Biden akeneye kuko nta kibazo gikomeye yahuye na cyo.

Impanuka ya Biden yatewe no kunyerera kw’ikirenge cye, kigahusha ikirenge cy’igare, byatumye agwa hasi. Inzego z’umutekano zahise zifasha Biden guhaguruka.

Umuryango wa Biden uri mu kiruhuko gito cy’impera z’icyumweru muri Rehoboth Beach, aho we n’umugore we Jill Biden bari kwizihiza imyaka 45 bamaze barushinze.

Biden yikubise hasi kuko ikirenge cye cyari cyafashwe mu k'igare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .