Uyu mupasiteri w’imyaka 45 akurikiranyweho icyaha cyo gukorera ubutubuzi umunyemari wasengeraga mu itorero rye no kwambura amafaranga umukozi wa paruwasi witeguraga kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nk’uko ikinyamakuru cya CNN cyabitangaje.
Lamor ashinjwa gutuburira umunyemari ibihumbi 500 by’amadolari ndetse no kwambura umukozi wa paruwasi ibihumbi 90 by’amadolari mu yo yari guhabwa agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2020, bose abizeza guhabwa inzu ariko amaso ahera mu kirere.
Lamor Whitehead ashinjwa na none kubeshya abashinzwe iperereza, ubwo bahabwaga uburenganzira bwo gusaka inzu ye akabeshya ko afite telefoni imwe, agasanganwa iyindi icyekwaho ko ariyo yakoreshaga mu butubuzi.
Uyu mupasiteri uherutse gutanga ikirego ku nzego zishinzwe umutekano ko bamwibye umukufi mu rugo rwe uhagaze miliyoni imwe y’amadolari, asabirwa n’ubushinjacyaha igihe cy’igifungo cy’imyaka 65.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!