Pasiteri wavuze ko yazuye umuntu yokejwe igitutu ngo azure na Nelson Mandela

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Werurwe 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umunyafurika y’Epfo wiyita umuhanuzi, Mboro Mostoeneng yasabye Pasiteri Alph Lukau uherutse kuvuga ko yazuye umuntu, kujya mu mva ya Nelson Mandela akamusubizamo umwuka.

Muri iki cyumweru ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza umupasiteri witwa Lakau asengera umuntu wari mu isanduka akamuzura.

Abantu bakomeje kwibaza ku mbaraga z’uyu mugabo biza no gutahurwa ko ari ikinamico barimo kuko uwo muntu atari yapfuye mu by’ukuri.

Umuhanuzi Mboro wamamaye mu gukora udushya turimo no amatike yo kwinjira mu ijuru no kuvuga ko yifotoranyije n’Imana, ntiyanyuzwe n’ibyakozwe n’uwiyita umukozi w’Imana mugenzi we, maze ajya ku rusengero rwe ashaka kumuhinyuza.

Yamusabye ko niba afite imbaraga zo kuzura abantu, yajya ku mva ya Nelson Mandela akamuzura.

Yagize ati “Ntabwo ndi hano ngo ndwane, ndashaka igisubizo cy’umuvandimwe wanjye mu Mana. Nibyo koko wazuye umuntu? Reka tujye no ku mva ya Mandela ubikore na none.”

Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko guverinoma igiye guhagurukira amatorero abeshya abaturage ibidashoboka.

Yagize ati “Ntabwo twivanga mu myemerere y’abantu ariko dukwiye kuganira kuri aba pasiteri babeshya.”

Kampani eshatu zitanga serivisi zo gushyingura muri Afurika y’Epfo zatangaje ko zakoreshwejwe amakosa na Pasiteri Lukau wavuze ko yazuye umuntu, bikaba byarabangirije izina. Ziyemeje gushyira hamwe ngo bamujyane mu nkiko.

Pasiteri Lukau ubwo yazuraga umuntu
Mboro yasabye Lukau kuzura Mandela

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza