Mu cyumweru gishize nibwo kuri YouTube hagaragaye amashusho ya Pasiteri Niyonzima yikoreye amabuye ari mu butayu ari gusengera abantu batandukanye barimo na Bamporiki.
Yagize ati “Nazanye abantu mu mutima batandukanye barimo Yago na Bamporiki, Imana yambwiye ngo Bamporiki ntabwo azajya Mageragere.”
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Mutarama 2023, mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki nabwo yongeye kumvikana avuga ko isezerano ry’Imana rigomba gusohoza.
Ati “Nk’umuhanuzi w’Imana, umucamanza nadategeka mukanya ko Bamporiki arekuwe asubikiwe igihano, nemeye ko nka pasiteri mutaranambaza, ndahita niyambura uwo mwambaro njye gucuruza akabari n’amacumbi y’indaya.”
Ubuhanuzi bwe ntibwagezweho kuko Bamporiki yatakiwe igifungo cy’imyaka itanu ndetse ahita afungwa.
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagarutse ku magambo ya Pasiteri Niyonzima bamwe bibaza Imana yavugaga akorera itasohoje isezerano ryayo, abandi bibaza niba koko agiye gucuruza akabari nk’uko yabyemeye.
Uwiyita Agapipi yagize ati “Ariko se ibi ni byabihe by’imperuka bavuze ko hazabaho abahanuzi b’ibinyoma, Ihangane rata Bampo... ubu umuntu koko usengera kwa Pst. Claude njye ubu narumiwe.”
Itonde Biryogo Ndayikurusha ati “Ariko se koko uyu ni pasitoro? Abaye afite abantu asengera naswenyukira ku butaka pe!”
Ruhurura yagize ati “Abatekamitwe biyitirira Imana ngo ni Abahanuzi! Ah yayaya!! Claude we jya gufungura Lodge...ngo yaba ari Satani yantumye.”
Micomyiza Jean Baptiste ati “Umuhanuzi w’Imana ngo yamubwiye ko Bamporiki atari buhabwe igihano cyo gufungwa. Ngo nakatirwa gufungwa ngo uyu muhanuzi arahita ajya gucuruza akabari n’amacumbi yemera uburaya. Ko Bamporiki akatiwe gufungwa ubwo iyo Mana ngo bavuganiye Kanyarira, ni Imana ibeshya.”
Mucyo Alain ati “Abahanuzi b’ibinyoma.”
Ishida yagize ati “Umuhanuzi navuga mu izina ry’Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n’Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye. (Gutegeka Kwa Kabiri 18:22).”
Erik750 ati “Erege na za bayari zagiraga abahanuzi kandi abahanuzi b’ibinyoma nibo beze muri iyi minsi.”
😳😳😳 pic.twitter.com/6FhKWADVrf
— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) January 23, 2023
Abatekamitwe biyitirira Imana ngo ni Abahanuzi! Ah yayaya!!😂🤣😂 Claude we jya gufungura Lodge...
"ngo yaba ari Satani yantumye"🤣😂🤣 pic.twitter.com/VIpKIfAXX6— Ruhurura (@Ruhurura) January 23, 2023
Umuhanuzi w'Imana ngo yamubwiye ko Bamporiki atari buhabwe igihano cyo gufungwa. Ngo nakatirwa gufungwa ngo uyu muhanuzi arahita ajya gucuruza akabari n'amacumbi yemera uburaya. Ko Bamporiki akatiwe gufungwa ubwo iyo Mana ngo bavuganiye Kanyarira, ni Imana ibeshya? 🥱🥱🥱🥱 pic.twitter.com/LZcgFYLdoe
— Micomyiza Jean-Baptiste (Mico) (@micomyizajohn) January 23, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!