00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu yamusindishije

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Umupadiri w’i Paris mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha, ku Cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo nk’uko urubuga rwa 7 sur 7.be rwabitangaje.

Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara.

Uwo mupadiri afungishijwe ijisho. Asanzwe akorera umurimo w’ubusaserodoti muri diyosezi ya Rennes (mu Burengerazuba bw’u BUfaransa) akaba yaravutse mu 1970. Akurikiranyweho n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .