00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Francis yeruye ko abapadiri n’ababikira bareba ’porno’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis, yavuze ko abapadiri n’ababikira nabo bareba amashusho y’urukozasozi azwi nka pornographie, ariko ashimangira ko ari mabi, kuko ari ho shitani yinjirira mu mutima w’umuntu.

Ku wa Mbere nibwo Papa Francis yagiranye ikiganiro n’abantu batandukanye, barimo abapadiri n’abiga mu iseminari, bitegura kwiha Imana.

Muri icyo kiganiro, Papa yabajijwe uburyo ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko, byagira uruhare mu "gusakaza ibyishimo byo kuba abakristu".

Yakanguriye abo baganiraga kwirinda kubikoresha mu buryo baba imbata zabyo, haba mu kureba amakuru cyangwa indirimbo byatuma umuntu ateshuka ku murimo we.

Inyandiko y’ibyaganiriweho yashyizwe hanze na Vatican kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko Papa yanakomeje abwira abo baganiraga ingingo ahamya ko bazi neza, ijyanye na poronogarafi zikwirakwiza mu ikoranabuhanga.

Yakomeje ati "Buri wese muri mwe atekereza, yarebye cyangwa yagize igishuko cyo kumva yareba poronogarafi zo kuri internet. Ni ikibazo abantu benshi bafite, abalayiki benshi b’abagabo cyangwa abagore, ndetse n’abapadiri n’ababikira."

"Kandi ntabwo ndimo kuvuga poronogarafi zishingiye ku cyaha nko guhohotera abana, aho ubona bahohoterwa imbonakubone - ibyo ni ukurengera - ahubwo ndavuga poronogarafi zisanzwe."

Yasabye abari bamuteze amatwi gusiba ibintu byose by’urukozasoni usanga bafite muri telefoni zabo, kugira ngo "utagendana ikigeragezo mu ntoki zawe."

Yakomeje ati "Ndababwiye, ni ikintu gica intege roho yawe. Kinaniza roho. Shitani yinjirira aho ngaho: ica intege umutima wo kwiha Imana."

Papa Francis anaheruka kwamagana poronogarafi, aho muri Kamena yavuze ko ari "igitero cyagabwe ku gaciro k’abagabo n’abagore", asaba ko zakwemezwa nk’ikibazo cyugarije ubuzima rusange.

Mu kiganiro cyo ku wa Mbere kandi, Papa Francis yagarutse ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri rusange, ashimangira ko abantu bakeneye kumenya uko barikoresha neza, aho kurangazwa naryo bagahera mu kureba amakuru no kumva umuziki.

Yahishuye uburyo yahawe telefoni igendanwa ubwo yabaga musenyeri mu myaka 30 ishize, icyo gihe ngo yanganaga n’urukweto.

Nyamara ngo yayihamagaje inshuro imwe avugana na mushiki we, arayisubiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .