Uyu mushumba yafashwe n’amarangamutima ananirwa kuvuga mu masegonda nibura 30 ubwo yasabiraga amahoro Abanya-Ukraine bamaze amezi icyenda bahanganye n’ibitero by’u Burusiya.
Mu babonye Papa arira harimo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Roma, Roberto Gualtieri, wari hafi ye nk’uko inkuru ya Euro News ibivuga.
Yaje gukomeza isengesho ariko yafashwe n’ikiniga asabira abana, abakuru, abagabo n’abagore bakomeje guhura n’akaga mu gihugu cyabo.
Iri sengesho ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bya Papa byo kwizihiza umunsi mukuru wa ‘Bikiramariya utasamanywe icyaha’ utangwaho ikirihuko. Ni umugenzo umaze imyaka 168 ubanziriza ibihe bya Noheli mu gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!