Mu kiganiro yagiranye na Associated Press, Papa Francis yagize ati “Kuba umutinganyi ntabwo ari icyaha (imbere y’amategeko).”
Uyu mushumba wa Kiliziya yahamije ko mu bice bimwe na bimwe by’isi hari abasenyeri bashyigikira amategeko afata ubutinganyi nk’icyaha kandi agaheza abo mu muryango wa LGBTQ.
Icyakora yahuje iyo myitwarire n’umuco n’amateka by’ahantu runaka, avuga ko by’umwihariko abasenyeri bakwiye guhinduka bakubaha agaciro ka buri muntu.
Yagize ati “Abasenyeri bagomba gutangira urugendo rw’impinduka, bakwiye kugirira ubugwaneza buri wese nk’uko Imana ibigirira buri wese muri twe.”
Ibihugu bigera kuri 67 ku isi cyangwa ubucamanza bwabyo, bihana ibikorwa by’abaryamana bahuje ibitsina. Ibigera kuri 11 bishobora no guhanisha igihano cy’urupfu ababikora nk’uko bigaragara n’urwego rwitwa ‘The Human Dignity Trust’ ruharanira ko ayo mategeko akurwaho.
Inzobere zivuga ko n’aho bene ayo mategeko atarajyaho, batabura gutesha agaciro no guheza cyangwa guhohotera aba-LGBTQ.
Kuri uyu wa Kabiri, Papa Francis yavuze ko ari ngombwa gutandukanya icyaha (imbere y’amategeko) n’icyaha (imbere y’Imana) ku byerekeye ubutinganyi.
Ati “Kuba umutinganyi si icyaha gihanwa n’amategeko. Yego, ariko ni icyaha imbere y’Imana. Reka tujye dutandukanya ibi byombi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!